January 7, 2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abasore ruvuga ko rwabafatanye telefoni bibaga abaturage. Ni abasore batanu kandi ubona ko bakiri bato.

Iyi operation ije ari iya kabiri nyuma y’uko mu minsi yatambutse nabwo hari izindi telefoni Ubugenzacyaha bweretse itangazamakuru buvuga ko bwazifatanye abantu bazibaga bazishikuza abaturage.

Haba muri operation yabanje haba no muri iyi iheruka, biagaragara ko abenshi mu bafatwa bibye ibi bikoresho by’ikoranabuhanga baba ari abakiri bato kandi ubona ko basa neza.

Mu bibwe nabo usanga harimo abantu basobanutse, ndetse barimo n’abanyamahanga nk’uko bigaragara mu bari baje guhabwa telefoni zabo kuri uyuwa Kane taliki 06, Kamena, 2024.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kumenya gucungira umutekano ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga, bakibuka ko nyiri ikintu ari we ugomba kukirinda mbere y’undi uwo ari we wese.

Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B. Murangira ahora yibutsa abantu guhora bazirikana imibare cyangwa inyuguti ziranga icyuma runaka cy’ikoranabuhanga( passwords cyangwa iCoud number ya za iPhones) kugira ngo bazabone uko baza kubitangira ibirego na RIB ibone aho ihera ibashakisha.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *