January 7, 2025

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yasubiranye umwanya wayo wa mbere yari amaranye igihe, ni nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Lesotho 1-0 mu mukino wa 4 mu itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuna yo gutsindwa na Bénin ku wa 06 Kamena 2024, Amavubi yahise atakaza umwanya wa mbere yari amazeho igice cy’umwaka. Ikipe y’Igihugu yahise yinjira muri AfUrika y’Epfo yariye Amavubi, ihigira gutsinda Lesotho ku mukino w’umunsi wa kane kugira ngo yisubize umwanya w’icyubahiro.

Ni umukino wabaye ku wa 11 Kamena 2024, ukaba watangiye i saa kumi n’ebyiri za hano mu Rwanda ubera kuri Moses Mabidha Stadium muri Afurika y’Epfo.

Uwo mukino watangiye u Rwanda ruyoboye umupira, cyane cyane mu bakinnyi b’imbere nka Mugisha Gilbert ndetse na Kwizera Jojea, bageragezaga gushota mu izamu rya Lesotho.

Ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yari abonye, gusa awuhereje Nshuti Innocent birangira awutakaje.

Ntibyatinze, Lesotho yaje gusa nk’ikangutse yotsa igitutu amavubi. Yaje kubona kufura ku munota wa 19, ku bw’amahirwe y’u Rwanda ntiyajya mu izamu.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, nko ku munota wa 43, Kwizera Jojea wari ubonye umukino we wa mbere yatsindiye u Rwanda igitego. Ni umupira Captain Bizimana Djihad yahaye Omborenga maze nawe awuterekera Jojea wari uhagaze neza, uyu muhungu ukina muri Amerika ntiyazuyaza kunyeganyeza incundura.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w’ikipe y’igihugu ya Lesotho, Leslie Notsi yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Thabao Lesaonana na Tsepang Sefali hajyamo Tumelo Khutlang na Tlotliso Phatsisi.

Umutoza utoza u Rwanda Frank Spitller nawe yakoze impinduka zitandukanye, gusa amahirwe aza gusekera u Rwanda rutahana amanota atatu yahise anarutereka ku mwanya wa mbere.

Mu mikino 4 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 Frank Spitller amaze gutoza u Rwanda, yatsinze mo 2, atsindwa umwe, anganya undi.

Yatsinze Afurika y’epfo  2-0 ndetse na Lesotho 1-0. Ni mu gihe yatsinzwe na Bénin 1-0, anganya na Zimbabwe 0-0.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *