Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ku wa 10 Kamena 2024 watangaje ko washyizeho inzego z’abawuhagarariye mu bihugu by’amahanga (Diaspora).
Ku mugoroba wo ku wa mbere, Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka yasohoye itangazo rivuga ko bamaze gushyiraho abawuhagarariye mu mahanga.
Manzi Ngarambe Willy, ni we wagizwe umuyobozi wa M23 ku rwego rwa Diaspora, akazaba yungirijwe n’abarimo Muheto Jackson ndetse na Muhire John.
M23 ivuga ko gushyiraho abayihagarariye mu rwego rwa Diaspora ari ukongera ingufu kuri M23, ndetse no ku yandi mahuriro nka AFC.
Uyu mutwe uvuga ko imikorere ya Diaspora yawo iri mu rwego rwo kongerera imbaraga imikorere yawo, ndetse n’indi bahuriye mu Ihuriro Alliance Fleuve Congo.
M23 ivuga ko kwihuza n’andi mahuriro, harimo kongera imbaraga mu rwego rwo gukomeza kurwanirira abaturage ba Kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bakomeje kwicwa mu burengerazuba bw’iki gihugu.