Mu muhango wo kwemeza Guverinoma nshya, Minisitiri w’Intebe wa DRC Judith Suminwa, yagaragaje gahunda y’imyaka itanu ya Leta. Akaba yagaragaje ko Polisi n’igisirikare bizahabwa 20% by’Ingengo y’Imari ya Leta.
Uyu mugore yabitangaje ku wa 11 Kamena 2024, akaba yatangaje ko Leta irajwe ishinga no kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bityo Guverinoma ikaba yarongereye amafaranga yashyirwaga mu nzego z’umutekano.
Judith asanzwe ari impuguke mu bijyanye n’ubukungu, yavuze ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024-2028),Leta izita mu kuzamura ubukungu ndetse no gufasha ingo kwibikira ibiribwa bikabagoboka mu gihe ibiciro ku masoko byazamutse.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko intambara n’imitwe yitwaje intwaro zidindiza ubukungu bw’Igihugu.
Yagize ati “Gusa, intambara z’imitwe yitwaje intwaro zihora zigaruka zidindiza iterambere ry’ubukungu, hakiyongeraho ubukene, ubusumbane, n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bikomeza gutindahaza abaturage.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi igihugu cyacu cyatewe n’abo hanze bituma miliyoni z’abaturage bacu baba mu buhungiro, bugarijwe n’imirire mibi, inzara n’agahinda.”
Yavuze ko Leta itazahwema kongera imbaraga mu gutabara abaturage bahohoterwa mu Burasirazuba bwa Kongo.
Yagize ati “Ni inshingano zacu nk’igihugu cyigenga kurinda ubusugire bwacyo no kurengera abaturage bacyo mu bufatanye no kwiyemeza.“Ni yo mpamvu inkingi ya kabiri y’iyi guverinoma igendanye no kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’ibyabo.”
Minisitiri w’Intebe Judith yavuze ko asaga miliyoni 150 z’amadorari zizashyirwa mu nzego z’umutekano mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo.