Ingabo na Police b’u Rwanda bashinzwe kugarura umutekano muri Mozamique (RSF), ku wa 11 Kamena 2024 bashyikirije amashuri abanza basannye ahitwa Ntotwe. Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wa RSF, Maj.Gen. Alex Kagame.
Ayo mashuri (Ecole Primaire de Ntotwe), yari yaratwitswe n’ibyihebe byibasiye kariya gace byimura abaturage batuye. Ibyihebe byahungiye mu karere bihana imbibi ka Mocimboa da Praia, gusa Ingabo z’u Rwanda zarabikurikiye zibyambura intwaro ndetse n’ibikoresho by’Abaturage byari byarasahuwe.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bwahaye abanyeshuri ibikoresho by’ishuri bitandukanye, banatanga inzitiramubu ku bagore batwite.
Maj.Gen. Alex Kagame yashimiye ubufatanye bw’Abaturage, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bafatanye n’inzego z’umutekano guhashya ibyihebe.