January 9, 2025

Kuri X hashyizwe amashusho yerekana Perezida Tshisekedi ari kumwe n’abasirikare bakuru barimo n’Umugaba mukuru w’ingabo ze General Tshiwewe bamwereka ikarita y’igihugu cye.

Minisitiri w’ingabo za DRC witwa Guy Kabombo Muadiamvita yatangaje ko mu kiganiro kigaragara kuri X, Perezida Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwigarurira uduce ingabo ze zimaze gutakaza muri Kivu y’Amajyaruguru ariko ntibirangirire aho ahubwo bakanatera u Rwanda.

Minisitiri w’ingabo za DRC witwa Muadiamvita ari muri Guverinoma  nshya ya DRC yaraye ishyizweho.

Ubu Minisitiri w’Intebe wa DRC ni umugore witwa Judith Suminwa.

Mu mpera za 2023 Perezida Tshisekedi yabwiye abari baje kumva aho yiyamamarizaga gutegeka  manda ya kabiri ko natorwa hakagira isasu rivugira mu bice M23 ihanganyemo n’ingabo ze, azahita asaba Inteko ishinga amategeko kumwerera gutera u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko bitazamusaba ko ingabo zigera ku butaka bw’u Rwanda, ngo kuko afite intwaro zishobora kurasa i Kigali ziri i Goma.

Mu nama y’Umushyikirano yabaye muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko umutekano wabo urinzwe.

Igihe kiri imbere nicyo kizerekana niba ibyo Tshisekedi avuga koko aba akomeje.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *