January 8, 2025

Mu ijambo yavuze ubwo yakiraga indahiro y’abayobozi bashya baherutse gushyirwa muri Guverinima, Perezida Kagame yabasabye gukorana imbaraga no gukorana hagati yabo kandi bakazirikana ko umwanya barimo hari undi wari buwujyemo bityo bakita ku nshingano zabo.

Perezida Kagame avuga ko ubusanzwe umuntu ufite inshingano aba agomba kumva ko ari ize kandi ko akwiye kuzubahiriza neza.

Avuga ko abarahiye ari abantu bari basanzwe mu nshingano runaka bityo ko yizeye ko n’aho bagiye n’aho bazabigenza batyo.

Yongeye kubasaba kwirinda kuranzika ibintu usange nyuma y’igihe runaka ari bwo bikozwe kandi icyo gihe ibintu biba byaradindiye cyane.

Ati: “Abayobozi ntabwo bagiraho ikuzo, ntabwo bagiraho kwitekereza gusa[..] Utekereza inshingano, utekereza impamvu ufite izo nshingano. Ni ugukorera abandi mu gihugu batari muri uwo mwanya”.

Avuga ko umwanya buri wese arimo aba akwiye kuwubyaza umusaruro kandi mu nyungu rusange z’abaturage.

Kuri uyu wa Gatanu abarahiye ni Olivier Nduhungirehe wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Yousouf Murangwa wabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Major General Ephrem Rurangwa wahawe kuyobora ishami ry’ingabo z’u Rwanda zishinzwe ubuvuzi ndetse n’umwungirije.

Undi warahiye ni Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari, Mutesi Rusagara n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Kabera Olivier barahiriye gutangira inshingano zabo muri guverinoma.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *