May 10, 2025

Cyril Ramaphosa yongeye gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo muri manda ya kabiri. Ramaphosa yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku majwi 283, ahigitse Julius Malema wagize 44.

Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 14 Kamena 2024 mu nama yayo ya mbere y’Inteko Ishinga Amategeko yatoye Bwana Cyril Ramaphosa kuba Perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo. Yongeye gutorerwa manda ye ya kabiri yo kuba Perezida.

Nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Inteko Ishinga Amategeko igomba kwicara mu  nama yayo ya mbere nyuma yitorwa ryayo, nayo ikitoramo umugore cyangwa umugabo mu bayoboke bayo kugira ngo babe Perezida.

Bwana Ramaphosa yatowe n’amajwi 283 atsinda Bwana Julius Malema n’amajwi 44.

Itegeko Nshinga ry’Afurika y’Epfo rivuga ko iyo atorewe kuba Perezida, umuntu areka kuba umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko kandi, mu minsi itanu, agomba gutangira imirimo ye arahira cyangwa yemeza ko ari umwizerwa kuri Repubulika kandi ko yubahiriza Itegeko Nshinga.

Perezida watowe azarahirira mu muhango uzabera i Pretoriya, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, bigomba kuba mu minsi itanu nyuma y’amatora ya Perezida.

Perezida namara kurahira, azakomeza gushyiraho guverinoma, atoranya Abaminisitiri bazayobora inzego zitandukanye za Leta kandi bashyire mu bikorwa politiki y’ubuyobozi.

Cyril Ramaphosa yatorewe kuyobora Afurika y’Epfo bwa mbere mu mwaka wa 2018, akaba yatorewe kongera kuyobora Afurika y’Epfo n’ubwo ishyaka rye rya ANC ryari ryatakaje imyanya mu nteko, ibyo byasabye iryo shyaka gusinyana amasezerano n’andi mashyaka kugira ngo rigire ubwiganze.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *