Abayobozi b’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi bihuriye mu muryango wa G7, bihanangirije u Bushinwa babushinja gutera ingabo mu bitugu u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine, aho bavuga ko biri gutiza umurindi ibikorwa byo gukomeza kwenyegeza umuriro w’urugamba.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu mu nama ngarukamwaka yahurizaga ibyo bihugu by’ibihangange mu Butaliyani aho abayobozi babyo baburiye u Bushinwa ko mu gihe bwakomeza gutanga ubwo bufasha, bwafatirwa ibihano bikakaye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kugerageza kumvisha ibihugu by’u Burayi gutera intambwe ifatika mu gufatira ibihano bikomeye u Bushinwa ku ruhare buvugwaho bwo gutanga inkunga mu bijyanye n’inganda n’ibikorwa bya gisirikare ku Burusiya.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu abayobozi ba G7 bagize bati “Ubufasha igihugu cy’u Bushinwa gikomeje guha u Burusiya mu bya gisirikare, buri gutuma icyo gihugu kibasha gukomeza gushoza intambara itemewe kuri Ukraine kandi ibyo bigira ingaruka zikomeye ku mutekano.”
Bakomeje basaba u Bushinwa guhita buhagarika bwangu ibikorwa byo kohereza intwaro n’ibindi bikoresho bitandukanye bavuga ko bikomeza gushyigikira urwego rw’umutekano rw’u Burusiya kandi ko mu gihe ibyo bitakorwa, u Bushinwa bwafatirwa ibihano.
Uretse u Bushinwa, abayobozi ba G7 banihanangirije ibindi bihugu byose bigerageza gufasha u Burusiya mu buryo bumwe cyangwa u Bundi, bavuga ko ibyo bihano bizanafatirwa ibyo bihugu kimwe n’ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa byorohereza u Burusiya kugura mu buryo bworoshye ibikoresho bwifashisha mu nganda zabwo zikora intwaro.
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinja u Bushinwa gufasha u Burusiya mu bikorwa byo kwagura inganda zabwo mu bya gisirikare, ari nako bukora intwaro ziremereye nka za burende (tanks) n’izindi.
Leta y’u Bushinwa yahakanye inamaganira kure ibyo birego, ivuga ko nta ntwaro yatatanze ku ruhande urwo ari rwo rwose inemeza ko ikomeje ibikorwa byo kugenzura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga nk’uko bisanzwe.
Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byamaze gufatira ibihano ibigo bimwe na bimwe byo mu Bushinwa ndetse muri iki cyumweru hari ibihano bishya yafatiye ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa bigurihsa ibikoresho by’ibyuma mu Burusiya.
Ku wa Kane w’iki cyumweru, perezida wa Amerika Joe Biden yavuze ko nubwo u Bushinwa budatanga intwaro ku Burusiya, ariko bubuha ubushobozi n’ikoranabuhanga rifasha icyo gihugu gukora intwaro kandi ko ibyo ari ubufasha bukomeye.