Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), batangaje ko kubera izamuka ry’umusaruro w’ibituruka ku buhinzi n’ubworozi, ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Hari hashize igihe umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi warazahaye mu Rwanda ahanini bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, Covid n’ibindi.
Gusa kuva Leta yafata ingamba zo kongera ubuso bw’ubutaka buhingwa, gufasha abaturage kubona imbuto zera neza, inyongeramusaruro n’ibindi byatumye umusaruro wiyongera.
Ibi byatumye ubuhinzi n’ubworozi mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka warazamutse ku kigero cya 7%, rugira uruhare rwa 25% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).
Imibare y’igihembwe cya mbere igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwavuye kuri miliyari 4 486 z’amafaranga y’u Rwanda, buvuye kuri miliyari 3 904 zabarurwaga umwaka washize.
Youssuf Murangwa, uyobora Minisiteri y’Imari yashimangiye ko biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwiyongera, aho mu mwaka wose wa 2024 buziyongera ku kigero cya 6.6%, mu gihe mu mwaka ushize bwiyongereye ku kigero cya 8.2%.
Ati “Iri zamuka ry’ubukungu ryitezweho kuzaba rishyigikiwe n’imikorere myiza izagaragara mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda, hamwe n’ukongera kwisubiza k’urwego rw’ubuhinzi.”
Minisitiri Murangwa yagaragaje uko urwego rw’ubuhinzi rwiyongereye muri rusange.
Ati “Muri rusange urwego rw’ubuhinzi rwiyongereye ku kigero cya 8%. Muri uru rwego, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 8%, cyane cyane bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi w’Igihembwe cya mbere cy’igihinga A cya 2024.”
Umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), ugaragaza ko urwego rwa serivisi ari rwo ruri imbere rukaba rwariyongereye ku kigero cya 10%.
Urwego rw’Inganda rwashyigikiwe kandi n’ubwiyongere bwo gukora ibyuma, imashini n’ibindi bikoresho. Gutunganya imbaho ndetse no gucapa ku mpapuro na byo byariyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe kongera agaciro umutungo kamere utari ibyuma byiyongereye ku kigero cya 9%.
Minisitiri Murangwa yakomeje agira ati “Dukomeje kugira icyizere ko ubukungu buzarushaho kwiyongera, ariko haracyari ingorane nk’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga, bituma duhitamo kwitwararika cyane.”
Murangwa Yussouf yahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, hakaba hashize icyumweru kimwe ahawe kuyobora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.