January 8, 2025

Leta ya Uganga yasinye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yo kubaka ikindi ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya gatatu, gisanga ibyari bisanzwe.

Ayo masezerano n’ishyirahamwe ry’abanyemari ryo muri ”United Arab Emirates” akubiyemo kwagura ibikorwa byabo muri Uganda mu bijyanye n’ubukungu, n’ibindi birimo ingufu zisubira n’inganda za peteroli n’iz’imyuka ya gazi.

Ibyo byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda.

Urwego rw’ubucuruzi hamwe n’inganda rwa Emira ziyunze z’Abarabu, ruzubaka ikibuga cy’indege hanze gato ya Pariki y’Igihugu ya Kidepo, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba hafi y’umupaka wa Kenya.

Mu itangazo ryakozwe n’Ibiro bya Perezida Museveni byirinze kuvuga amafaranga bizatwara.

Kubaka icyo kibuga bizatangira mu kwezi kwa munani. Byavuzwe na Abdallah Sultan Al Owais, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi kitwa Sharjah.

Icyo kibuga cy’indege, kizazamura ubukerarugendo, kireshya abasura Pariki ya Kidepo, ifite ubuso bwa kilometero kare 1.442. Izwiho kubamo inyamaswa nini nka musumbashyamba n’izindi nk’intare.

Ayo masezerano yari “ikimenyetso cy’umubano urushaho gushinga imizi n’abafatanyabikorwa bo mu kigobe, akaba n’amahirwe y’ubufatanye mu ishoramari n’ubuhahirane”.

Museveni wakurikiranye isinywa ry’ayo masezerano, yabivuze mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa twitter.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *