January 7, 2025
Abanyeshuri 10.000 bazabwa ifunguro na MTN

Sosiyete y’itumanaho, MTN-Rwanda yatangaje ko igiye kujya igaburira abanyeshuli bagera ku 10.000  mu mwaka, isaba mukeba wayo Airtel nayo kugira icyo ikora kugira ngo abana bakomoka mu miryango itishoboye babone ifunguro ku ishuli.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ikaba yavuze ko igiye kujya yunganira  muri gahunda ya Leta yo kugaburira abana bo mu mashuli abanza ifunguro rya Sasitaa mu cyiswe “Dusangire Lunch”.

MTN Rwanda ibinyujije kuri X yavuze ko igiye kujya iha ifunguro abana ibihumbi icumi  bakomoka mu miryango itifashije, iha umukoro mukeba wayo [Airtel] ndetse na BK nabo kugira icyo bakora.

MTN iti: “Nka MTN, kongerera ubushobozi ibisekuruza by’igihe kiri imbere mu Rwanda ni impamvu twiyemeje gushyira mu bikorwa, ku bw’ibyo twiyemeje gutanga ifunguro ku banyeshuri 10,000 ku mwaka. Dutumiye abavandimwe bacu ba Airtel na Banki ya Kigali ngo na bo bahatane”.

Kugaburira abana  biga bataha (School Feeding) ni gahunda Leta yatangije mu myaka icumi ishize, ikaba  yaragiye igorarana kubirebana n’isuku ndetse n’ireme ku ifunguro ibigo biha abana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko Leta yashyize asaga Miliyali 90 muri  gahunda yo kugaburira abana ku mashuli muri uyu mwaka wa 2024.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *