Umuryango FPR-Inkotanyi watangiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo ku mwanya wa Perezida ndetse n’Abadepite i Busogo muri Musanze. Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko FPR ari ubudasa mu guhindura ibintu kandi bigomba kugirwamo uruhare n’abatuge.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, mu gihugu hose imitwe ya Politiki ndetse n’abakandida bigenga batangiye ibikorwa byo kwiyamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ku ruhande rw’umuryango FPR-Inkotanyi, batangiriye ibi bikorwa mu ntara y’Amajyarugu akarere ka Musanze ahazwi nka Busogo.
Umukandida wa FRP kumwanya wa Perezida wa Repubulika, Perezida Paul Kagame yibukije imbaga yitabiriye icyo gikorwa ko mu myaka 60 ishize u Rwanda rwari habi cyane.
Yagize ati “Twongeye kuza hano ngo dusuzume aho tuvuye n’aho tugeze. Reka mpere ku mateka abantu bakwiriye guheraho. Ejo bundi u Rwanda ntabwo rwari heza. Nk’u Rwanda n’ibindi bihugu uko twabayeho siko abantu babaho, cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n’indi, u Rwanda rwabayeho nabi.”
Yakomeje agira ati “Mbere y’aho ho birumvikana twari aho isi yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri byinshi ariko kandi ejo bundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo. Ari mu bukoloni na nyuma y’ubukoloni, byagaragaje byose ko bikubiye hamwe m’ubuzima bubi.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko FPR inkotanyi ari ubudasa mu buryo bwo guhindura ibintu kandi bikagirwamo uruhare na buri wese.
Ati “Iki gikorwa rero ntabwo ari icy’uyu munsi, icy’ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igiorwa gikubiyemo ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura. FPR mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.”
Umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi yakomoje kuri Demokarasi n’ubwisanzure, avuga ko umunyarwanda agomba kwihitiramo umuyobora kandi akabaho mu bwisanzure
Ati “Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka ukagira n’ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n’ahandi, n’aho byitwa ko bikomoka.
Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw’u Rwanda.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye uyu munsi ku wa 22 Kamena 2024, bikaba bizashyirwaho akadomo ku wa 13 Nyakanga 2024. Amatora azatangira ku wa 14 Nyakanga ku baba mu mahanga, ndetse na bukeye bwaho ku wa 15 Nyakanga ku bari mu Rwanda.