May 23, 2025

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, ukubutse i Nyagatare, yageze mu Karere ka Gatsibo, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, bigeze ku munsi wa gatatu.

Mpayimana wahuriye n’abaturage i Nyagahanga, yagaragarije abaturage b’i Gatsibo, imigabo n’imigambi ye, aho yibanze ku ngingo zijyanye no kuzashyira imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’abangavu baterwa inda, binyuze mu gukurikirana abagabo babigiramo uruhare.

Mpayimana yabwiye abaturage ko nibamugirira icyizere bakamutora, azagira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda kandi iramba, akazanagira uruhare mu gushishikariza abashoramari kubaka inzu zigeretse ku zindi, aho ibice byo hasi by’izo nzu bizajya bikorerwamo ubucuruzi, abantu bagatura mu magorofa yo hejuru.

Yababwiye ko afite ingingo 50 zikubiyemo gahunda y’ibyo yifuza kuzageza ku Banyarwanda natorerwa kuba Umukuru w’Igihugu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *