Imyigaragambyo y’urubyiruko iri kugenda ifata indi ntera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Ku wa 25 Kamena 2024, urubyiruko rwigaragambya rwarushije ingufu Police rutwika igice kimwe cy’inyubako, ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko.
Nyuma y’urusaku rw’amasasu rwumvikanye Police iri kurwana n’urubyiruko, Haje kugaragara umwotsi mwinshi uturuka mu nzu y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Television ya Nairobi, iza kwemeza ko ari igice kimwe cy’iyo nzu cyatwitswe.
Si yo nzu batwitse gusa kuko bageze no ku biro bya Guverineri wa Nairobi, batwitse kandi Ingoro y’Ubutabera ndetse n’amamodoka menshi.
Urwo rubyiruko rwariye karungu ruvuga ko ruzaruhuka runatwitse Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, nkuko byumvikanaga mu mvugo zabo.
The Citizen yanditse ko byibura umuntu umwe yarashwe agapfa, abandi bagakomerekera ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Andi mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana urubyiruko rwamaze kugera mu ngoro, rurimo gusandaguza ibintu mu biro by’Umutwe wa Sena muri iyi Nteko Ishinga Amategeko.
Urwo rubyiruko rurashinja Leta ya Kenya kuzamura umusoro, bikaba byaraje nyuma y’umushinga w’itegeko rizamura umusoro mu gihugu.
Mu gihe urwo rubyiruko rw’i Nairobi rwigaragambyaga, Abadepite bari bari mu nteko biga kuri uwo mushinga, bikaba binavugwa ko waba wemejwe.