
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu [APR FC], yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bakinaga muri Shampiyona ya Ghana. Abo bakinnyi ni Seidu Dausa Seif na Richmond Lamptey.
APR FC imaze imyaka ifite ikinegu cy’uko itajya irenga umutaru mu mikino mpuzamahanga, kuri ino ncuro iri kwiyubaka bikaba bivugwa ko aho ireba cyane ari amarushanwa ha CAF Champions League.
Richmond Ramptey yakinaga mu ikipe ya Asante Kotoko S.C yo muri Ghana, gusa yaje gutandukana na yo mbere y’uko APR FC imwegera kuko yari asoje amasezerano.
Uyu mukinnyi akina hagati asatira, yari mu bakinnyi umutoza wa Ghana yatwaye mu gikombe cya Afurika muri Cote d’Ivoire mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Aya makuru yemejwe n’abanyamakuru bo muri Ghana, bikaba bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka 2.
Undi mukinnyi APR bivugwa ko barangizangije ni Seidu Sauda Yussif, akaba asanzwe akina hagati mu kibuga ahazwi nka numero gatandatu. Uyu mukinnyi yatwaranye igikombe n’ikipe yo muri Ghana yitwa Sermatex Fc muri Season iheruka ya 2023-24.