
Ku wa 26 Kamena 2024, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Burera.
Nkuko byari biteganyijwe ko ahurira n’abaturage kuri Site ya Kidaho mu Murenge wa Cyanika, aho abagezaho imigabo n’imigambi, akabasaba kuzamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Mpayimana Philippe yamaze kugera kuri Site ya Kidaho mu Murenge wa Cyanika, aho yari aherekejwe n’umugore we na bamwe mu bamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Yasanze abaturage bategereje kumva imigabo n’imigambi, maze bafatanya na we kuririmba indirimbo zimuvuga ibigwi.