January 7, 2025

Abasilikare 2 bakomoka  muri Afurika y’epfo bishwe n’igisasu cya Morutsiye cyatewe n’abarwanyi ba M23 mu gace ka Sake

Ubutumwa bw’igisilikare cya SADEC muri Congo bwatangaje ko k’umunsi w’ejo nyuma ya saa sita ikipe y’abasilikare ba Afurika y’epfo batewemo igisasu cya morutsiye kigahitana babiri undi umwa agakomereka .

Ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu cya Afurika y’epfo (SANDF) bwemeje ko igitero cyahitanye abasilikare bacyo,buvuga ko bwatangiye akazi ko gucyura imirambo y aba nyakwigendera,kandi ko bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

ikinyamakuru Africa intelligence cyo cyavuze ko haba hari imishikirano irigukorwa ku rwego rw’ibanga hagati y’igisilikare cya SADEC na M23 kugirango harekurwe abasilikare ba Afurika y’epfo batanu bafashwe na M23,mu gace ka Kimoka.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *