January 7, 2025

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ry’u Rwanda [RDB], avuga ko igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago cyari giteganyijwe kubera muri Nzeri 2024 kitakibereye mu Rwanda.

Hari hashize imyaka isaga ibiri u Rwanda rwaragiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cyitwa ”Easy Group EXP”, gishinzwe gutegura icyo gikombe.

U Rwanda rumaze igihe muri gahunda yo gutegura no kwakira igikombe cy’abakanyujijeho kizwi nka “World Veteran Clubs Shampionship”, hakaba hari hitezwemo amasura y’Abanyabigwi mu mupira w’u Rwanda nka Rutahizamu Jimmy Gatete.

Mu tangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) ku wa 26 Kamena 2024, rigaragaza ko icyo gikombe cyari giteganyijwe muri Nzeri kitakibereye mu Rwanda, kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yasheshe amasezerano ku bwumvikane na ”Easy Group EXP” yari ishinzwe kugitegura.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuva ayo masezerano asheshwe ku bwumvikane, aho icyo gikombe hose kizabera, hatagomba kuzagaragara “Visit Rwanda”.

Impande zombi zagiranye ayo masezerano muri Nzeri 2022, aho FERWAFA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’Abaveterrans, biza guhabwa umugisha na RDB muri Nzeri uwo mwaka, yemeranwa na ”Easy Group EXP” ko u Rwanda ruzakira icyo gikombe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *