Nyuma y’imyigaragarambyo mu mujyi wa Nairobi yiganjemo urubyiruko rwatwitse inzu inteko ishinga amategeko ikoreramo, Perezida wa Kenya William Ruto yaretse gusinya itegeko rizamura imisoro mu Rwego rwo guhosha imvururu zimaze kugwamo abatari bake.
Uyu mushinga w’itegeko “Finance Bill 2024″ , cyangwa umushinga w’itegeko rigenga imari 2024, umaze igihe mu nteko ishinga amategeko ya Kenya. Mu birimo harimo no kuzamura igiciro cy’umusoro.
Ibi byatumye imbaga y’urubyiruko mu murwa mukuru, ndetse no mu gihugu hagati rwigabiza imihanda rutangira gutwika no kwangiza ibikorwa remezo rurwanya iryo tegeko, kuko rwo rubona ko iryo tegeko rizatuma ubuzima buhenda muri Kenya.
Umunsi ryari ririmo kwemezwa n’Abadepite, ku wa 25 Kamena 2024 urubyiruko rwashatse gusakiza abadepite mu nteko, nyuma yo gukumirwa n’inzego z’umutekano ruhita rushumika inzu Inteko ikoreramo hashya igice kimwe cyayo.
Ibyo ntibyabujije abadepite kwemeza no gusinya umushinga w’iryo tegeko, uhita ushyikirizwa Perezida William Ruto kugira ngo awuhe umugisha. Kuri uyu wa 26 Kamena, Perezida wa Kenya yasohoye itangazo rivuga ko atazasinya iryo tegeko bitewe n’uko ritakiriwe neza na Rubanda.
Yagize ati ” Nyuma yo gutekereza neza no kugisha inama, nyuma kandi yo kubona ko itegeko ry’imari ritishimiwe, nyuma yo gutega amatwi abaturage ba Kenya, ntangaje ko iri tegeko ntazarisinya. Ibi niko mbyemera, ntabwo nzarisinya kandi rirahita rikurwaho.”
Nk’aho ibi bidahagije, rwifashishije imbuga nkoranyambaga urubyiruko rutari ruke rwahise rusubiza William Ruto ko yisamye yasandaye kuko amazi yamaze kurenga inkombe.
Urubyiruko rwamubwiye ko ikibazo atari umusoro, ahubwo ubuzima buri kurushaho guhenda. Bamusezeranyije ko nyuma yo gutera inteko ishinga amategeko nawe yitegura kuko igihe icyo ari cyo cyose bazamutera bakamweguza.