Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Mutabazi Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere.
Abo bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe, igihe hasanwaga umuhanda Rambura – Nyange.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hatunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka, inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse, kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu. Ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iryo ari ryo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye, kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.