Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ritegerejwe mu Murenge wa Mimuli, Akarere ka Nyagatare, aho rigiye gukomereza ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Frank Habineza ndetse n’Abakandida Depite.
Muri ayo masaha, abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri iryo Shyaka, bakomeje imirimo yo gutegura site, bubaka amahema abayobozi bicaramo, batunganya neza imizindaro, bamanika ibirango byaryo n’ibindi byifashishwa mu kwiyamamaza.
Ubwo Umukandida wa ”Democratic Green Party” yageraga i Mimuli mu Karere ka Nyagatare, yakiranywe urugwiro.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bahaye ikaze Frank Habineza n’abayoboke b’Ishyaka ”Democratic Green Party” abereye Umuyobozi, akaba n’Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ntezimana Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri iryo Shyaka, yavuze ko gutora Frank Habineza atari ukwibeshya, kuko bajya kumuhitamo nk’Ishyaka, batigeze bibeshya.
Ati “Frank Habineza, kumutora ni gisubizo cy’Abanyarwanda akaba n’icyizere cya rubanda.”
Ntezimana yavuze ko Frank Habineza ari umugabo ufite ibitekerezo bikomeye cyane, kandi yatekereje gushinga Ishyaka akaba yarabigezeho. Ikindi kandi ngo ni umugabo umenya gutega amatwi, agafata umwanzuro ukwiye.
Ati “Afite ibisubizo by’Abanyarwanda bose mu ngeri zinyuranye. Gutora Frank Habineza, ni ugutora imibereho myiza, umutekano n’amajyambere.”
Ntezimana yahise aboneraho no kwerekana Abakandida-Depite b’Ishyaka Democratic Green Party, asaba ab’i Nyagatare kuzatora iryo Shyaka mu matora azaba ku wa 15 Nyakanga 2024.
Umukandida Frank Habineza yabwiye abaturage ko yaje kubasura agamije kubaganiriza ku bijyanye n’ibyo bashobora gufatanyamo, kugira ngo Igihugu kirusheho kuba cyiza.
Yavuze ko ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagize uruhare mu kubakorera ubuvugizi, kugira ngo abana babo bajye bafatira ifunguro ku mashuri, kuko iyo umunyeshuri ashonje nta kintu na kimwe kijya mu mutwe.
“Icyo mvuze ngihagararaho, naho imvura yagwa cyangwa se izuba ryava, ibitekerezo byanjye mbihagararaho, ibyo mbabwira mba nabirebye, nashishoje, nzi neza ko bizagirira Abanyarwanda bose akamaro”
Umukandida Frank Habineza, abwira ab’i Nyagatare ku buvugizi yabakoreye ubwo yari mu Nteko, ku bijyanye n’umusoro w’ubutaka n’ibindi.