Ibihumbi by’abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bazindukiye kuri Site ya Huye aho biteguye kwakira Umukandida w’uyu Muryango, Paul Kagame ugiye kuhakomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Urubyiruko, abakuru n’abasheshe akanguhe nta n’umwe wasigaye, bose bakereye kwakirana urugwiro, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame utegerejwe i Huye.
Muri aya masaha, bakomeje gucinya akadiho mu ndirimbo nyinshi zivuga ibigwi n’ibyo Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize ndetse bose intero ari ‘Tuzamutora 100%’.
Abahanzi bagezweho mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, Senderi Hit n’abandi, bakomeje gususurutsa abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Mu ndirimbo nka ‘Ogera’, ‘Iyo Twicaranye’ n’izindi, aba bahanzi bari gufasha abaturutse mu Turere twa Nyaruguru, Gisagara, Nyanza na Huye gucinya akadiho no kwishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Abahagarariye imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi muri ibi bikorwa ndetse n’indi ifatanya n’uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, na bo babukereye kuri Site ya Huye, aho baje kwifatanya na FPR Inkotanyi.
Imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ndetse iherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki bafatanyije kumwamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze kuri Site ya Huye, yakiranwa urugwiro n’ibihumbi by’abamushyigikiye.
Yabanje kuzenguruka mu baturage agenda abasuhuza na bo bazamura amajwi hejuru bamwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumuha amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.