January 7, 2025

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, akaba n’umukandida wayo Paul Kagame, yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kubungabunga ibimaze kubakwa kugira ngo bidasenyuka, ahubwo hongerweho ibyiza birenze.

Yabigarutseho ku wa kane, ku wa 27 Kamena 2024, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, mu gikorwa cyabereye muri Stade ya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.

Umukandida wa FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki imushyigikiye, yavuze ko Nyamagabe ifitanye amateka meza n’uyu Muryango.

Ati “Nyamagabe dusanzwe dufite byinshi twumvikanaho cyane iyo byageze mu gihe cyo guhitamo, guhitamo neza na byo tubyumvikanaho. Ndabibashimira cyane kandi tubyumvikanaho, kugira ngo tugire byinshi dukora biduteza imbere. Byavuzwe ari imihanda, ari amashanyarazi, ari ibyayi, ikawa, ari ingano n’ibindi.’’

Yavuze ko ibyagezweho ari bike muri byinshi byifuzwa ndetse na byo bizagerwaho mu gihe cya vuba.

Paul Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yaruhaye imbaraga zishingira ku bakiri bato, ndetse ntibaheranywe n’amateka mabi.

Ati “Amateka mabi abenshi muri mwe murayumva gusa cyangwa mwasanze ingaruka zayo, birumvikana ko mwebwe nta muzigo w’ayo mateka mwikoreye, usibye kuyasiga inyuma yanyu kure, mwe mukareba imbere.’’

“Nk’abakiri bato nyine, mwebwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rukubiyemo Ubumwe bw’Abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’isi turimo.’’

Chairman wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko uko uburezi bwimakazwa, uko serivisi z’ubuzima zigera kuri bose, ibikorwaremezo byubakwa biba bigamije kuganisha Igihugu aheza.

Ati “Inshingano mwebwe mufite ni ukubona ko ibimaze kubakwa kugeza uyu munsi bidashobora gusenyuka, ahubwo tubyubakiraho ibyiza birenze. Buri wese muri mwe yifitemo ubushobozi ndetse ubushobozi butandukanye n’ubw’undi.

Ariko ubwo bushobozi iyo tubushyize hamwe mu buryo bwo gufatanya, nta cyatunanira, nta cyo, nta na kimwe.’’

Paul Kagame yibukije ko ubwo bufatanye butuma n’inshingano zo kuyobora zoroha.

Ati “Ayo mahirwe n’ibyo byiza ni byo dushaka kugeraho ni byo dushaka gukomeza. Ubwo umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane, mwe mwarakarangije, n’agasigaye ni mwe muzagakora.’’

Paul Kagame yabibukije ko guhitamo Umukandida wa FPR Inkotanyi, bivuze guhitamo umutekano, ubumwe, amajyambere n’ibindi.

Ati “Ibyo ntabwo tubitezukaho. Ndabona mwarabirangije rwose. Uwicwa n’agahinda namubwira iki.’’

Munyantwali Alphonse wahaye ikaze Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, i Nyamagabe, yijeje ko abaturage bo muri ako Karere bazamutora 100%.

Ati “Mwaduhaye ibyuzuye, ntitwabaha ibicagase.’’

Amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki ya 14-16 Nyakanga 2024.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *