January 7, 2025

Mu Karere ka Rusizi aho Paul Kagame agiye kwiyamamariza umudiho ni wose mu nzira ziva hirya no hino muri uyu mujyi. Urubyiruko rwahuruye ngo rwumve uwo ritwa Daddy.

Daddy ni ijambo rivuga Data.

Si urubyiruko gusa kuko n’abasheshe akanguhe nabo basindagiye ngo bumve imihigo n’imigambi umukandida wa FPR-Inkotanyi abafitiye nibaramuka bongeye kumutora.

Rusizi iri mu cyahoze kitwa Cyangugu. Abatuye muri iki gihe kuva kera bavuga ko hari ahantu hari mu bwigunge kubera ko ari hakurya y’ishyamba rya Nyungwe.

Hari na bamwe bavugaga abatuye muri kiriya gice atari Abanyarwanda nk’abandi.

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe, muri iki gihe Rusizi iri mu mijyi ifite iterambere rigaragara rishingiye cyane cyane ku bucuruzi.

Ni Akarere gatuwe n’abaturage bazi gucuruza no guhihibikanira imibereho mu buryo butandukanye.

Bavuga ko bashimira FPR-Inkotanyi ko politiki zayo zatumye bava mu bwigunge binyuze mu gukora imihanda ibahuza n’ibindi bice by’u Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe no mu Karere ka Karongi.

Kagame ariyamamariza mu Kagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi kuri Stade ya Rusizi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *