January 7, 2025

Mu kiganirompaka abakandida baharanira kuziyamamariza kuyobora Amerika baraye bagiriye kuri CNN, Donald Trump yagaragaye nk’urusha Biden ndetse bamwe bavuze ko Joe atitwaye neza muri rusange.

Ku rundi ruhande, abafasha Biden kwiyamamaza barimo na Visi Perezida we Kamala Harris bavuze ko nubwo yatangiranye imbaraga nke, ariko yaje kuzamura urwego rwe rwo kwisobanura.

Trump yabwiye Biden ko yatumye ubukungu bw’Amerika bugwa, undi nawe amushinja ko amaze iminsi mu bibazo n’ubutabera, ibyo bikaba ingingo abo bagabo bombi batinzeho mu kwisobanura ku bibazo babazwaga n’abanyamakuru babiri ba CNN.

Si ubwa mbere aba bagabo bahuriye mu kiganirompaka kugira ngo buri wese yerekane mu magambo kandi imbere y’imbaga y’Abanyamerika n’isi muri rusange uko ateganya kuzahangana n’ibibazo ubwo azaba yatowe.

Mu mwaka wa 2020 nabwo habaye ibiganiro nk’ibi ariko amatora yatangaje ko Trump yatsinzwe.

Ijwi rya Biden ryumvikanaga nk’irititira, biteza abantu ubwoba bw’uko atari bushobore gutambutsa neza ibitekerezo bye.

Ku rundi ruhande ariko, Abademukarate bavuga ko ibya Biden byaje kuba byiza uko iminota yakomezaga kwicuma.

Indi ngingo aba bagabo baganiriyeho ni ibyerekeye intambara ya  Israel, Biden ashinjwa na Trump ko yatumye Israel itarangiza Hamas vuba na bwangu.

Trump we avuga ko Biden ari we nyirabayazana w’uko intambara ya Israel na Hamas itararangira ko yimye Netanyahu imbunda yamwatse.

Biden asubiza avuga ko icyatumwe adaha Israel ziriya mbunda ari uko Netanyahu atitwara neza mu bitero ingabo ze zigaba muri Gaza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *