January 7, 2025

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cyo gufungura Stade amaharo ku mugaragaro, Mugisha Gilbert yandika amateka yo kunyeganyeza inshundura bwa mbere kuva Stade Amahoro yavugururwa.

Stade Amahoro yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba ari umuhango kandi witabiriwe na Perezida w’impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF], Bwana Patrice Mutsepe kuri uyu wa 01 Nyakanga 2024.

Mu ijambo rye, Perezida wa CAF Patrice Mutseprle yishimiye Stade Amahoro anashimira Perezida Kagame wubatse Stade iri mu zambere kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’ Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema no gushimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.”

Yakomeje agira ati “Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika.”

Perezida Kagame yashimiye Motsepe na Perezida wa FIFA Infantino badahwema  gushyira ibuye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yongeye  gushimira kandi  Abanyarwanda bitabiriye itahwa ry’iyi Stade Amahoro nshya, avuga ko Perezida wa CAF n’uwa FIFA ari bo batumye u Rwanda rugira igikorwa remezo nka Stade Amahoro.

Yagize ati “Mbere na mbere reka nshimire umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n’undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwa remezo cya siporo nk’iki. Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu.”

Muri Iki Gikorwa  cyiswe « Amahoro Stadium Inauguration Trophy », habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse na Police Fc yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Aya makipe yombi azasohokera Igihugu mu mikino  y’Afurika, bikaba biteganyijwe ko azanitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa 10 Nyakanga uyu mwaka.

Abakinnyi 11  Police FC yabanje yabanje mu kibuga

Rukundo Onesime Nsabimana Eric ‘Zidane’ (c) Kwitonda Ally Shami Carnot Ishimwe Christian Msanga Henry Chukwuma Odili Hakizimana Muhadjiri Mugisha Didier Bigirimana Abedi Niyonsaba Eric.

Abasimbura

Niyonsaba Patience, Senjobe Eric, Kamanzi Aboubacar, Ngabonziza Pacifique, Rugwiro Kevin, Nshimiyimana Simeon, Kilongozi Richard, Ingabire Christian na Ruhumuliza Clovis.

Abakinnyi 11  APR FC yaabanje mu kibuga

Pavel Ndzila Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga Fils) Clement Niyigena Nshimiyimana Yunusu Claude Niyomugabo (c ) Nshimirimana Ismael Pichou Ruboneka Jean Bosco Niyibizi Ramadhan Mugisha Gilbert Kwitonda Alain Bacca Victor Mbaoma  Abasimbura

Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard, Apam Bemol, Kategeya Elia, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Byiringiro Gilbert, Sanda Soulei

Ni umukino watangiye amakipe yombi ahanganye, gusa byagaragaraga ko ikipe ya APR FC ihererekanya neza.

Ku munota wa 13″ Mugisha Gilbert yatsindiye  APR FC igitego, kiba ari nacyo cya mbere gifunguye amazamu  ya Stade Amahoro.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe  yongeye kureba mu izamu rya ngenzi yayo, n’umukino uza kurangira intsinzi itashye muri APR FC.

Mu bakinnyi bashya APR FC yaguze, Aliou Souane ukina inyuma niwe wakandagiye mu kibuga ku munota wa 88″.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *