Abaturage bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo muri byumwihariko muri Minembwe, bakomeje kunenga imyitwarire y’ingabo z’ igisirikari cya Congo FARDC ikomeje kurushaho kuba mibi.
Nibikubiye mu butumwa bwanditse, abaturage baturiye Komine Minembwe, bahaye ubwanditsi bwa MCN, buvuga ko Ingabo za FARDC ziheruka gutumwa mu misozi miremire y’imulenge ko imyitwarire yabo ikomeje kurangwa n’amafuti kandi ashobora gushira abaturage mu kaga.
Ahagana saa mbiri z’ijoro ryo kuwa mbere, rishira kuri uyu wa Kabiri , amasasu menshi yumvikanye muri Santire ya Minembwe, kandi ayarimo y’umvikana, harimo nay’imbunda ya Mashinigani ifatwa nk’iyumusaada ndetse n’amabombe.
Ubu butumwa bugasobanura ko abasirikare barasaga, bari ahaherereye neza mu gice kigana mu gice cyo hepfo ya santire, aherekeye kuri Komine ya Minembwe.
Kandi ko umwanya abo basirikare bamaze barasa, watwaye iminota ingana na 15 cyangwa hejuru yayo gato.
Gusa, nta byangiritse, usibye ko mu masaha ya mu gitondo abasirikari bazindutse barasira mw’irango rya Runundu, ndetse umwe wo muri bo akaba yaraje gukomeretswa n’abagenzi be, aza no kugwa mu bitaro.
Byanavuzwe kandi ko iy’i myitwarire mibi y’ingabo za RDC yo kurasa ntampamvu, bayadukanye kuva bakirenga imisozi yo mu Mitamba, ubwo bari bavuye Uvira bageze ku Ndondo ya Bijombo, Kuko umunsi barenga muri iy’i misozi ya Mitamba bararashe cyane ndetse bituma abaturage baturiye ibyo bice bikanga cyane bibatera ubwoba bwinshi.
Mu mpera z’ukwezi dusoje, nibwo aba basirikare batangiye kugera mu Minembwe bavuye i Kitona.
Ariko imico yo kurasagura amasasu ntiyari sanzwe muri ibi bice, kuko amasasu yaraswaga igihe habaye imirwano gusa.
Abaturage baturiye ibyo bice bakavuga ko iy’i mico yokurasagura amasasu, ishobora gushira abaturage mu kaga, ngo kuko abenshi barikanga bakagira ngo n’intambara ibaye, bakaba bahura n’ihungabana ndetse abandi bashobora no guhahamuka.
Kuri ubwo bakaba basaba ingabo za FARDC ku bihagarika, ku bw’ umutekano w’abaturage Aho bavuga ko ibyo kurasagura amasasu nta mirwano yabaye, bitari bikwiye gukora Ingabo z’igihugu.
Bakavuga ko hari nubwo bashobora guterwa bagatekereza ko Ari ibisanzwe by’abo basirikari bamenyereye kurasagura ubusa bakazibuka umwanzi yabagezemo kare batazi uko byagenze bityo bakagatikirira.