
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame none ku wa 02 Nyakanga 2024 arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kirehe.
Muri aya masaha ibihumbi by’abaturage bo mu Turere twa Kirehe na Ngoma bamaze kugera kuri site.
Abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bageze mu busitani bw’Akarere ka Kirehe, aho bategereje kwakira Chairman wawo Paul Kagame, ugiye kubagezaho imigabo n’imigambi mu kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.
Urubyiruko n’ababyeyi baserutse mu myambaro ifite amabara aranga FPR Inkotanyi ndetse bafite akanyamuneza mu gihe bitegura kwakira Chairman w’uwo Muryango Paul Kagame, mu masaha ari imbere.Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ategerejwe mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kwiyamamariza mu Majyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.