
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe akomeje ibikorwa byo gushaka amajwi, azamwemerera kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 02 Nyakanga 2024, Mpayimana ategerejwe i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, aho agomba guhurira n’abaturage baje kumva imigabo n’imigambi.
Abashinzwe kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza bakomeje kuzenguruka hirya no hino muri ako karere, bahamagarira abaturage kuza kumva ibyo Umukandida-Perezida, Mpayimana abazaniye.
Intebe zo kwicaraho, ibyapa by’amafoto ye, intego ze n’ibindi bimwamamaza byamaze kugezwa kuri site. Mpayimana yiyamariza ku ntego igira iti ‘Indi ntambwe’.