
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yiyamamarije mu Karere ka Rusizi mu kirwa cya Nkombo ku wa 03 Nyakanga 2024.
Ni igikorwa yakoze bimusabye kunyura inzira y’amazi, akaba yakoresheje ubwato mu rugendo bw’igiti mu rugendo ruto rw’iminota itanu gusa, akaba yambukiye ahitwa Busekanka.
Philippe Mpayimana yashimiye abaturage batuye mu kirwa cya Nkombo baje kumushyigikira, akaba yababwiye ko nibamutorera kuyobora u Rwanda, azashyira imbaraga mu bworozi bw’amafi.
Kandida-Perezida Philippe Mpayimana yabwiye abaturage ba Nkombo ko naramuka atowe, izina rya Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, haziyongeraho n’uburobyi, kugira ngo uburobyi nabwo buzongererwe agaciro.
Uwo mukandida ni ubwa kabiri yiyamamarije kuyobora igihugu, akaba yaherukaga kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, nabwo akaba yari ahatanye na Perezida Paul Kagame wa FPR, ndetse na Dr. Frank Habineza wa Green Party.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2021, yahaye Mpayimana inshingano zo kuba impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Mpayimana yavutse mu 1970, akaba yarahawe inshingano nyuma y’uko muri 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.