January 7, 2025

Ku wa 04 Nyakanga 2024, ni itariki ikomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni umunsi u Rwanda rwizihije, rwishimira ibyagezweho nyuma y’imyaka 30 rubohowe, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Umuhango wo kwizihiza ibirori by’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe wabereye kuri Stade Amahoro ivuguruye, ikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza iterambere ry’u Rwanda, nyuma y’imyaka 30 y’icuraburindi.

Ni umuhango witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye ndetse n’abashyitsi baturutse mu bindi bihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye inzego z’umutekano zagize uruhare mu ibohohorwa ry’u Rwanda, bamwe bakemera bakamena amaraso yabo.

Yagize ati “Tariki 4 Nyakanga ni umunsi wo kwibuka abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, n’abatanze ubuzima bwabo ngo kibohorwe ».

Inzego zacu z’umutekano ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano wacu ».

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku kuba Abanyarwanda bafitiye icyizere inzego z’umutekano, avuga ko  ibyo atari impanuka.
Ati « Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko inzego z’umutekabno zabo bazizeye cyane. Ntabwo ari impanuka. Nyuma ya Jenoside, ikintu cya mbere Abanyarwanda bahuye na cyo ni ingabo zacu.

Yakomeke agira ati « Uko byari bihagaze mu gihugu ntabwo byari bimeze neza, ariko Ingabo zacu zakoze ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bose bafatwe kimwe mu buryo bwubahiriza ikiremwamuntu ».

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifitanye igihango n’Abanyarwanda, bityo zigikomeje ibikorwa by’iterambere zifatanyije n’abaturage

Yagize ati « N’uyu munsi baracyari hafi y’abaturage, bashobora mu mishinga ifitiye umumaro iterambere ryacu nk’ibikorwaremezo n’ubuvuzi. Icyo gihango ni umusingi ukomeye igihugu cyacu cyubakiyeho.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ntawe rwifuriza inabi ariko ko mu gihe rushotowe, rugomba kwitabara.

Ati “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizwiho kwirwanaho, aho kuba gashozantambara. Twirwanaho iyo hari abadushotoye [..] u Rwanda rushakira buri wese amahoro mu karere ruherereyemo, tuzi akamaro k’amahoro nk’undi wese.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko  u Rwanda rutazazuyaza gutabara ahekewe ubutabazi, ariko icy’ibanze ari ukubanza gukemura impamvu muzi yateye ikibazo.

Ati “Ahantu hose hazaba hakenewe ubutabazi, u Rwanda ntiruzahabura. Ariko igisubizo nyacyo ku bibazo byose ku gutabara abari mu kaga, ni ukubanza gukemura impamvu muzi ishingiye kuri politiki yateye icyo kibazo.

Perezida Kabame yavuze ko iyo hataza kubaho icyemezo cy’Inkotanyi, u  Rwanda ubu ruba rukirangwamo amacakubiri.

Ati « Ubutabazi bundi bwose ntabwo buvanaho igisubizo giturutse kuri politiki. Iyo tutaza kubihindura aha mu Rwanda, nta kabuza u Rwanda ubu rwari kuba rukiri mu maboko y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, rukirangwamo amacakubiri.

Tariki ya 04 Nyakanga 1994, ni bwo Ingabo z’Inkotanyi zafashe igihugu, zihagarika Jenoside.

Ku wa 19 Nyakanga 1994, Guverinoma ya mbere nibwo yashyizweho, hatangira urugamba rwo gusa ibyangiritse no gusubiza Abanyarwanda mu byabo ndetse no gucyura impunzi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *