January 8, 2025

Kandida Perezida wa  »Democratic Green Party », Habineza Frank n’abakandida depite 50 bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, bakomereje mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo aho bagiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Umukandida wa  »Democratic Green Party » ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Frank Habineza, yakiranwe akanyamuneza ubwo yageraga kuri Site iri mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, aho agiye kwiyamamariza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mutaganda Théophile, yavuze ko Democratic Green Party yasabye kwiyamamariza mu Murenge wa Base, yizeza ko umutekano w’abayoboke bayo wizewe mu bikorwa byose byo kwiyamamaza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *