Keir Starmer warwanyije izanwa ry’abimukira mu Rwanda yabaye Minisitiri w’Intebe nyuma yuko ishyaka rye ribonye imyanya 410 muri 600 ihatanirwa mu Nteko.
Ni matora yabaye ku wa 05 Nyakanga 2024, aho uwari usanzwe ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rish Sunak n’Ishyaka rye ry’Abakonserivateri batsinzwe Amatora.
Kuva Politiki y’Ubwongereza yo kuzana abimukira bayo mu Rwanda, Sir Keir Starmer wo mu ishyaka ry’abakozi, yarayirwanyije afatanyije n’Abadepite bo mu ishyaka rye.
Nyuma yo gutsindwa amatora, Sunak yishyizeho ikosa avuga ko ari umwe muri nyirabayazana mu gutakaza intebe, yari imaranywe imyaka 14 n’ishyaka ry’Aba Konserivateri.
Yagize ati « Abongereza batanze umwanzuro utangaje kuri uyu mugoroba, hari byinshi byo kwiga kandi ni njye nyirabayazana w’uku gutsindwa ».
Nyuma yo gutsinda,.Sir Keir yagize ati « impinduka ziratangiye nonaha », yongeraho ati « ndumva ari byiza, ngomba kuba inyangamugayo ».
Conservative ya Sunak yatakaje intebe zigera kuri 200, bakaba bashinjwa kuba baratumye ubuzima buhenda mu Bwongereza ndetse no kudatanga neza serivisi zigenewe abaturage.
Minisitiri mushya Sir Keir yabwiye abashyigikiye Labour ko « Ubwongereza buvutse bundi bushya ku zuba ry’icyizere. Kandi ryongeye kumurika nyuma y’imyaka 14 ».