
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi na Rulindo bazindutse bagana kuri stade ya Gicumbi aho Kagame ari bwiyamamarize.
Abenshi bambaye imyenda ya FPR -Inkotanyi kandi bagendaga bihuta bagana kuri site.
Bagendaga baririmba bati : Kagame Paul Tsinda, RPF Tsinda’.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi barahahurira n’abo muri Rulindo, Burera, Gakenke no mu tundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru.