APR FC
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu [APR FC], iri kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika. Nyuma ya tombora yabaye ku wa 11 Nyakanga 2024, APR FC yisanze muri Tanzania, aho izakina na AZAM FC muri CAF Champions League.
APR FC imaze jmyaka itanu itwara igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, gusa ikaba itarenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga.
Ibyo byatumye yiyubaka igarura Politike yo gukinisha abanyamahanga kugira ngo nibura igere mu matsinda ya CAF Champions League, cyakoze umwaka ushize ntibyayihiriye kuko yakuyemo na Pyramids yo mu mu Misiri muri Round ya kabiri.
Amateka ashobora kwisubiramo, kuko biteganyijwe ko ikipe izava hagati ya Azam na APR FC, izacakirana n’izava hagati ya Pyramids ndetse na JKU yo muri Zanzibar.
Kugeza ubu APR FC iri mu marushanwa ya CECAFA KAGAME CUP iri kubera muri Tanzania, ikaba yaranitwaye neza ku mukino wa mbere wayihuje na Singida BS, iyitsinda 1-0.
Ku rundi ruhande, ikipe ya Police FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation CAF yatomboye CS instantine yo muru Algerie.