
Mu gihe habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batore Perezida wa Repubulika bwa mbere uzabayobora manda y’imyaka itanu, Kandida-Perezida Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije mu Karere ka Gakenke, abwira abaje kumushyigikira ko bagomba gusigasira ibyagezweho, kuko imbere hari ibyiza kurushaho.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, kikaba kitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 300 baturutse Gakenke, Rulindo, Burera, Musanze na Gicumbi.
Abaturage bo mu Majyaruguru bashimiye FPR-Inkotanyi iterambere bayikesha, bishimangirwa na Senateri Marie Rose Mureshyankwano wavuze ibigwi Perezida Kagame wahaye ijambo umugore, akazana ibikorwa remezo, ndetse akanahabwa ibikombe by’indashyikirwa mu miyoborere myiza.
Mu ijambo rye, Kandida Perezida Paul Kagame, yashimiye abanyagakenke, abasaba kuzashyigikira FPR-Inkotanyi mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024.
Umkuru w’Igihugu yakomoje kuri Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente uvuka muri Gakenke, avuga ko bagomba gutora FPR kugira ngo Minisitiri w’Intebe akomeze kwesa imihigo.
Kandida Perezida Kagame yavuze ko ibyiza u Rwanda rwagezeho, bitanga isura ry’ibyiza kurushaho biri imbere.
Ati “Amateka yacu, wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza rero ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tugana. N’ibyiza bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi, biri imbere aho tugana.”
Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki ya FPR Inkotanyi, yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ritagira uwo risiga inyuma.
Ati “Iyo mihanda, ayo mavuriro, amashuri, amashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere, bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, tuzaba dutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere ntan’umwe usigara inyuma.Tuzafatanya.”
Perezida Kagame yavuze ko icyambere ari ugushyira ubunyarwanda imbere, yongeraho ko ubumwe, iterambere n’ibindi byose igihugu kigeraho, bigomba kugira umutekano ubirinda.
Turi Abanyarwanda, nyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni bwo ruza imbere, ni bwo bwa bumwe tuvuga. Ibindi, uko dutandukanye nabyo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe.
Uko dutandukanye birimo imbaraga, iyo bihuye bibamo imbaraga zikubye iz’abandi bantu bagiye hamwe. Politiki nziza ya FPR, ubumwe bw’Abanyarwanda, Amajyambere twifuza kandi tugenda tugeraho, byose tugomba kugira umutekano ubirinda. »