Mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo i Nyange muri Teritwari ya Masisi yahuje abarwanyi ba Wazalendo n’ Inyeshyamba za M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasize Abarwanyi ba Wazalendo 16 bahasize ubuzima naho Gen. Nyamuganya Jean Marie wa Mai Mai Abazungu arakomereka bikomeye.
Imirwano yadutse mu bice bigari by’akarere ka Masisi k’umunsi w’ejo nyuma y’agahenge kari kasabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, isoko ya Rwandatribune iri Mpati ivuga ko kuva ejo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri imbunda zikomeye zavugiye mu misozi ya Kivuruga na Nyange, biherereye muri Lokarite ya Nyange, Gurupoma ya Mufunyi Kibabi, muri Teritwari ya Masisi.
Bwana Muhawe Dalius umuyobozi wa Sosiyete Sivile yabwiye itangazamakuru ko impande zombi zishinjwa ubushotoranyi kandi iki gihe ari icyagahenge kasabwe na Amerika kugira ngo imiryango iharanira uburenganzira bw’ ikiremwamuntu ibone ubutabazi.
Inzego za Sosiyete Sivile kandi zahamije ko abarwanyi ba Wazalendo/Abazungu batakaje abarwanyi barenga 16 baguye muri iyo mirwano yamaze amasaha arenga umunane bari bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba za M23.
Umwe mu basilikare bakomeye bo mugisirikari cya leta FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko abarwanyi ba Wazalendo ari bo babanje gushotora umutwe wa M23 na wo utangira kwirwanaho.
Aya amakuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikari Bwana Laurence Kanyuka mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter ubu yitwa X. aho yahamije ko abarwanyi ba M23 aribo babanje kugabwaho ibitero mu birindiro byabo maze bikaba ngombwa ko bitabara bakirwanaho