Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamaze gutangaza ko kubera ko umunsi wa mbere no ku wa kabiri ari iminsi y’amatora; ku wa mbere ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2024, hazaba ari ikiruhuko ku bakozi bose.
Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Abakozi ba Leta yanyujije ku rukuta rwayo rwa X.
Ni itangazo rigira riti » Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakozi n’Abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko ku wa mbere tariki ya 15 no ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Ku wa mbere tariki ya 15 ni umunsi w’amatora rusange naho ku wa kabiri ku wa 16 ni umunsi w’amatora y’ibyiciro byihariye. Iyo minsi yombi izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu. »