Perezida wa Kenya yafashe icyemezo cyo kwirukana abagize Guverinoma nyuma y’igihe hari imyigaragambyo mu gihugu cye.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kumva ubusabe bw’Abanya-Kenya no gusuzuma umusaruro w’abagize guverinoma.
Perezida yavuze ko iyo icyo cyemezo yagifashe nyuma yo gutega amatwi abanya-Kenya, hamwe no gusuzuma ko abagize Leta bose bakora
Yavuze ko ubu agiye kubanza kwitonda cyane mbere yo gushyiraho Leta yagutse nshya.
Mu bakuweho ntiharimo umwungirije (Visi Perezida), adashobora gukurwaho hagendewe ku mategeko, n’umuyobozi w’abaministiri usanzwe ari nawe Minisitiri b’ububanyi n’amahanga wa Kenya.
Perezida Ruto akuyeho guvernoma mu gihe hatarashira imyaka ibiri ahawe inkoni yo kuyobora abanya Kenya.
Ibi byaheruka mu 2005 aho Perezida Mwai Kibaki nawe yakuyeho guvernoma nyuma yo gutsindwa amatora ya kamarampaka ku itegeko nshingiro rishyashya.