January 7, 2025


Umunya-Mauritania witwa Mamadou Sy ukinira APR FC yaraye ayitsindiye El-Merreikh Bentiu yo muri Sudan y’Epfo igitego 1-0,

Byatumye igira amahirwe yo kubona itike ya 1/2 mu Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati ryitwa CECAFA Kagame Cup.

Saa mbiri z’ijoro za Kigali nibwo uyu mukino watangiye ubera kuri Chamazi Complex mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Igice cya mbere cyaranzwe ahanini no gusatira kwa APR FC kuko abakinnyi bayo bahererekanyaga neza ariko gutsinda bikomeza kwanga.

El-M yaranzwe no gucunga izamu yirinda gusatira cyane.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe itsinze indi.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka zakozwe na APR FC aho umutoza yahise akuramo Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier abasimbuza Kwitonda Alain na Mamadou Sy.

Byatanze umusaruro mwiza kuko ku munota wa 69 Mamadou Sy yahise atsinda igitego akoresheje umutwe

Hari ku mupira yari ahawe na Niyomugabo Claude.

Ku munota wa 77, APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Victor Mbaoma asimbuwe na Dauda wasabwaga gufasha ikipe ye gucunga igitego yari yatsinze.

Darko Navić utoza APR yakoze neza kuko abasore be bamwumviye bacunga igitego bari batsinze kugeza iminota 90 irangiye ntsinzi itaha i Rwanda.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya Gatatu (C), ni uwahuje SC Villa yatsinze Singida Big Stars ibitego 3-1.

APR FC izongera gukina ku wa mbere taliki 15 Nyakanga, 2024 saa sita z’amanywa ikina na SC Villa.

Naho El-Merreikh Bintiu izakina na Singida Big Stars.

APR FC irasabwa kuzanganya uwo mukino wa gatatu igahita yuzuza amanota arindwi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *