January 7, 2025

Nyuma yo kwiyamamariza mu Murenge wa Gahanga, umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame ahise agana muri Kigali Convention Center kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abaanyamakuru bagera ku 100 bakorera itangazamakuru ry’imbere mu Rwanda no hanze yarwo.

Kagame yaherukaga guha ikiganiro itangazamakuru muri Mata, 2024 nyuma y’itangizrwa ry’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda Kagame yarutangiriye i Busogo mu Karere ka Musanze, akomereza muri Rubavu, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Kirehe, Kayonza, Bugesera, Gakenke, Giicumbi, Gasabo na Kicukiro ahitwa i Gahanga ari naho yasoreje icyo gikorwa.

Aho yageraga hose yahasangaga abaturage batari munsi ya 200,000.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *