Ku munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza, Kandida Perezida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, yagarutse ku mutekano no kubashidikanya ku mbaga y’abayoboke ba RPF Inkotanyi bitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
“Hica ubutindi, kubura umutekano, hica kugira politiki mbi, ni byo byica naho ubavuga nabi, ntabwo byica.”
Kandida-Perezida Paul Kagame, yavuze ko amatora afite icyizere cy’uko amatora azagenda neza ndetse azatorwa n’Abanyarwanda bityo, azashyira imbere kubagezaho ibikorwa by’amajyambere ababereye.
Yakomeje agira ati “Iby’amatora bizaba ejo bundi, njye mbibara nk’ibyabaye. Niho mpera rero, njye mvuga ibizaba nyuma y’amatora, niyo mpamivu mvuga gukomeza umutekano, gukomeza inzira y’amajyambere, inzira y’ubuyobozi bwiza bushingiye ku guhitamo ari yo demokarasi. Iby’abandi batuvuga, ntibikabateshe umwanya, ntabwo byicaga.”
Kandida-Perezida Paul Kagame yasubije abavuga ko imibare y’abitabira ibikorwa byo kumwamamaza ari imihimbano.
Ati “Ntabwo wahimba ubumwe, ntiwahimba ibyishimo, ntiwahimba imibare nk’iyi yaje, ntiwahimba abahora baza buri munsi, ugomba kuba uri umusazi. Ariko n’uko guhimba niba kubaho, njye mpora mbabwira nti bo bakugerageje, ko babuze abantu. Ntabwo ushobora guhimba amajyambere, ntushobora guhimba ibintu ibyo ari byo byose. Ntan’ubwo wahimba kuba FPR.”