January 8, 2025

Bishop Rugamba Albert yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Byemejwe n’Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry Murangira.

Ati: “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.

Mu byo yirinze gutangaza harimo n’aho uwo mubwirizabutumwa afungiye n’ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *