Nouvelle-Zélande ni kimwe mu bihugu Abanyarwanda bitabiriye Amatora hakiri kare, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024, ku isaha ya saa tanu za hano mu Rwanda bari bamaze gutora ndetse batangira kubarura amajwi.
Mu bihugu 70 bigomba gutora kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, Nouvelle-Zélande ni hamwe mu batoye kare ndetse bahita banasoza, dore ko abagombaga gutora bagera kuri 70 bitabiriye mu gitondo.
Aya matora yabereye Kuri Site y’Itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland hatoreye Abanyarwanda barimo abasaga 70 n’abandi baba muri uyu mujyi n’abaturutse mu yindi iri mu ntera y’ibilometero bisaga 2000.
Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’Abadepite yakomeje muri Diaspora kuri iki cyumweru ku migabane yose igize isi ituyeho Abanyarwanda, mu bihugu by’Afurika naho bakaba bazindukiye muri ibyo bikorwa.
Guhera saa 7h00, Site z’Itora ku Banyarwanda baba mu bihugu bya Ghana, Benin, Côte d’Ivoire na Togo, zari zifunguye.
Abanyarwanda benshi batuye muri ibyo bihugu bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’Abadepite.