January 9, 2025

Igikuba cyacitse ubwo Donald Trump wari uri mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika yaraswaga.

Byabereye muri Leta ya Pennsylvania, USA.

Abantu bagiye kumva bumva isasu barebye babona Donald Trump yikubise hasi.

Abashinzwe umutekano bahise bahamuvana igitaraganya baramujyana.

Itangazamakuru ryo muri Amerika ryazindutse ryandika ko uwamurashe yamenyekanye akaba ari umusore w’imyaka 20.

Uyu musore yamurasije imbunda bita AR, abikora ari  ku gisenge cy’imwe mu nyubako ndende zakikije aho Trump yiyamamarizaga.

Bidatinze Donald Trump yahise atangaza ko akiriho kandi ari kumva ameze neza buhoro buhoro.

Uwamurashe nawe yarashwe arapfa, ariko igikorwa yakoze cyasigiye benshi kwibaza ku mikorere y’abashinzwe umutekano bashinzwe kurinda abantu bakomeye.

Ni ikibazo gikomeye kuko bitaherukaga ko umuntu urasha Umukuru w’Amerika cyangwa uwigeze kuyiyobora.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *