Mu mujyi wa Goma ibintu bikomeje kuzamba aha ni mu gihe abaturage bakomeje kurara badasinziye basahurwa ibyabo,bicwa,batotezwa n’ingabo za FARDC n’urwiyunge rwa wazalendo .
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu abaturage babyutse basakuza ,bapanga kujya ku biro bya Guverineri kubaza impamvu umutekano ukomeje kuzamba
Mu gihe baziko ibyicaro byose bya bayobozi bakuru bigaragara mu mugi wa Goma akaba ari ntacyo bimariye kuko nan’ubundi umugi utagira umutekano.
Hamwe na hamwe mu duce nka Mabanga (Nord-soud),Majengo ,Bujovu ,Bukeshero,Ndosho na Lake vert biravugwa ko harayemo masazu no gusahura abaturage ibintu byabo ndetse abandi bahasiga ubuzima.
Ibi byatumye urubyiruko rwo mu gace ka Majengo na Buhene bakora imyigaragambyo bafunga imihanda yose mu masaha y’umugoroba .ni mu gihe kandi imirwano ikomeje muri teretwari ya Masisi arinako abayobozi bakomeye bakomeje kwiyunga kuri AFC/M23.
Bivugwa ko uwitwa Elise kambare wari umudepite ukomoka muri Rubelo yatumye ibintu bitera intambwe ndende mu buyobozi bwa leta ya congo ariyo mpamvu babuze ayo bacira nayo bamira mu gihe bakomeje kwishora mu bintu by’ intambara y’amagambo bavugako igihugu cy’u Rwanda kibamereye nabi.
Umutwe wa m23 ukomeje gutera intambwe muri teretwari ya Masisi,Ruchuru na Rubelo aho mu mirwano yabaye uyu munsi mu gace ka Mbati,Bweru na Mihara hakimara gufatwa niho byagaragaye neza ko M23 idashaka gutuza ahubwo ishaka kugarura umutekano muri Masisi