Umwuka mubi wongeye gututumba mu Ishyaka rya Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UPDS) rya Félix Tshisekedi Tshilombo uri ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwuka mubi muri iri shyaka watangiye gututumba tariki ya 9 Nyakanga 2024, ubwo Dr Eteni Longondo wabaye Umunyamabanga Mukuru waryo akaba na Minisitiri w’Ubuzima yasabaga ko habaho inama yihutirwa yiga ku kibazo cy’imiyoborere mibi kiryugarije.
Igitekerezo cya Dr Longondo cyashyigikiwe n’abarimo umukada uvuga rikumvikana muri iri shyaka, Gecko Beya, ndetse na Perezida w’urugaga rw’urubyiruko, Emany Dioko. Basabye ko mu gihe iyi nama itaraba, ibikorwa by’ishyaka byaba bihagaritswe by’agateganyo.
Dr Longondo ati “Ndasaba ko hategurwa Inteko Rusange y’ishyaka vuba bishoboka kugira ngo hasuzumwe, higwe, hanafatwe imyanzuro ku bibazo byose birebana n’imiyoborere y’ishyaka. Nsabye ko ibikorwa byose byaryo byaba bihagaritswe by’agateganyo mu gihe hategerejwe iyi Nteko.”
Tariki ya 11 Nyakanga 2024, abanyamabanga barenga 30 ba UDPS bagaragaje ko ibibazo iri shyaka rifite birimo kubura icyerekezo no kugenzura nabi umutungo waryo byatewe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Augustin Kabuya, bamusaba kwegura.
Kabuya tariki ya 13 Nyakanga yatangaje ko abifuza ko ava ku bunyamabanga bukuru bw’ishyaka ari abanzi bashaka guteza akavuyo, yongeraho ko banyereje amafaranga.
Ati “Abanzi bashaka guteza akavuyo mu ishyaka ry’Umukuru w’Igihugu kugira ngo borohereze abashaka kuryinjirira. Batwaye amafaranga y’abantu, bakwiye kuyagarura. Ese koko birakwiye ko duhururira mu Nteko Rusange kugira ngo dusimbuze Umunyamabanga Mukuru?”
Abanyamuryango ba UDPS babarirwa mu magana kuri uyu wa 13 Nyakanga bakoze imyigaragambyo y’amahoro, basaba ko Kabuya yakwegura ku bunyamabanga bukuru bw’iri shyaka. Baririmbaga bati “Turi abarwanyi kugeza ku rupfu. Tuzakomeza kuba abarwanyi kugeza ku rupfu.”
Umuvugizi wa UDPS, Dr Simon Adrien Kalenga, yatangaje ko tariki ya 11 Nyakanga hateranye inama nshingwabikorwa y’iri shyaka, abayobozi bakuru muri iri shyaka bagaragaza ko bagifitiye Kabuya icyizere.
Abasabye ko Kabuya yegura na bo ntabwo bakomeza inshingano muri iri shyaka kuko uyu Munyamabanga Mukuru yasabwe kubasimbuza mu rwego rwo kuziba icyuho mu miyoborere yaryo.