January 5, 2025

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho Airtel Rwanda cyatangije gahunda yiswe Ingoboka igamije gufasha abarwayi kwishyura ibitaro no kubona uko bagura imiti ariko bakagira n’amafaranga basagura azabondora bakize.

Muri iyi gahunda Airtel izakorana na Radiant Insurance Company mu gufasha abarwayi bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda ya Ingoboka Cash.

Kugira ngo ushobora gukoresha iyo gahunda ni ngombwa ko uba uri umukiliya wa Airtel Money kandi ugakanda *182*6*2# ugakomeza…

Airtel Money na  Radiant bavuga ko ibi byakozwe no mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubwishingizi.

Ubu buryo bugabanyijemo uburyo bubiri ari bwo Ingoboka Kashi Y’ubuntu  na Ingoboka Kashi Y’ishyuwe.

Ingoboka Kashi Y’ubuntu iha umurwayi uburyo bwo kwishyura ibitaro amafaranga ya serivisi yahawe umurwayi kandi uwo murwayi akaba yabona na murandasi n’amayinite yo guhamagaza umuntu yishyuye Frw 750  kandi ibi bikaba buri kwezi.

Ubundi buryo ni  Ingoboka Cash Y’ishyuwe, bukaba uburyo buha umukiliya kubona uburyo yihitiyemo bwo kwiyitaho cyangwa kwita ku muryango we akoresheje amafaranga yunguka buri kwezi.

Gahunda ni uko umuntu ukoresheje Frw 750 ku kwezi agura amayinite cyangwa ipaki ya Airtel Money, azajya asubizwa Frw 6,000 kuri buri joro uwo muntu amaze mu bitaro.

Ni gahunda itangira nyuma y’iminsi itatu ari kwa muganga.

Icyo Airtel igamije ni ugufasha umuryango kubona amafaranga yawufasha gukomeza kubaho neza no mu gihe umuntu wawuhiraga arwaye.

Umuyobozi w’Ikigo Airtel Money witwa Jean Claude Gaga avuga ko ubuyobozi bwacyo bugamije gufasha abantu kubona uburyo bworoshye bwo kwishyura ibitaro ariko bakagira agafaranga basigarana kazatuma bacuma iminsi.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Radiant Yacu witwa Ovia K. Tuhairwe avuga ko ikigo cye kizakorana na Airtel Money kugira ngo abakiliya bayo barwaye babone uko bagobokwa nk’uko izina Ingoboka ribivuga.

Ubuyobozi bwa Airtel Money  buvuga ko iyi gahunda izagezwa hirya no hino mu Rwanda kugira ngo buri wese yungukirwe nayo.

Ubukangurambaga bwo kwitabira iyi gahunda bwatangirijwe muri Gare yo mu Mujyi rwagati ahitwa Down Town.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango wari uri muri Gare yabwiye itangazamakuru acyumva iby’iyi gahunda yumvise ayikunze.

Ati: ” Ninjiye hano nje gutega imodoka ntaha nsanga bari muri iyi gahunda. Barampamagara ngo bambwire ikintu cyamfasha. Naje nsanga bari muri gahunda ya Ingoboka Cash”.

Avuga ko nagera mu Ruhango azabishishikariza abandi baturage kuko yumva akamaro kabyo.

Uyu muturage avuga ko burya kwiteganyiriza ari ingenzi kuko ntawe umenya uko ejo azaramuka ameze.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *