January 7, 2025

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yaraye ashimiye mugenzi we Paul Kagame uherutse kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda iherutse gutangaza ko Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda ku manota 99.15%

Museveni yagize ati: “ Nyakubahwa Paul Kagame ngushimiye ko wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda binyuze mu matora aheruka. Kongera gutorwa kwanyu biragaragaza ko abaturage babiyumvamo kubera ubuyobozi bwanyu. Uganda izi ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’agaciro, ibihugu byombi bikaba bisangiye icyerekezo cy’amahoro. Nzakomeza gukorana namwe mu nyungu z’ibihugu byombi n’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba”.

Mu Karere ibihugu byombi biherereyemo abandi bayobozi bashimiye Kagame ni aba Tanzania na Kenya.

Mozambique nayo yamushimiye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *